Imigani Migufi

Imigani Migufi

Imigani migufi ariyo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse,irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’abanyarwanda.Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo.

Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atonze neza. Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Umugani uvuga ukuri, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri. Dore ingero zimwe na zimwe z’imigani migufi.

Short proverbs are often called “folk proverbs” even though they are told in a quick way, they are more characteristic of the general culture of Rwandans. As the history of Rwandan literature shows, a proverb is a knot of well-chosen words; Gacamigani has made a principle that teaches us what to do or not to do. In short, a proverb is the conclusion of a chain of thoughts. A proverb tells the truth, but in its nature, it is not true. 

Short proverbs cannot be translated in another language, but close translation of their Kinyarwanda versions could be useful for readers to better understand their meaning.

Dore imwe mu migani migufi wasanga mu rurimi rw’ikinyarwanda:

Here are some examples of short proverbs:

  1. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye (Add Link to a page on blog that says it)
  2. Nta mwiza wabuze inenge
  3. N’izibika  zari amagi
  4. Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo
  5. Amagara ntaguranwa amagana
  6. Inkoni ivuna igufwa ntibura ingeso
  7. Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera
  8. Ifuni ibagarira ubucuti ni akarenge
  9. Ukuri guca mu ziko ntigushye
  10. Ubwenge burarahurwa (Last one with a link)
  11. Akaboko kazaguha ukabonera mu iramukanya (You will know if someone will be of value to you first time you meet)
  12. Ntawe ukandagira ibijanju by’amacupa ngo ananirwe ibijanju by’ibicuma
  13. Iyapfuye ntawe utayiryaho
  14. Ubugabo si ubutumbi
  15. Umukobwa aba umwe agatukisha bose
  16. Ihene mbi ntuyizirikaho iyawe
  17. Akebo kajya iwamugarura
  18. Nta ngoma itagira ab’ubu 
  19. Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni
  20. Utazi ubwenge ashima ubwe